Umukinnyi wa Real Madrid n’ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Jude Bellingham, yagaragaye mu mafoto n’amashusho bishya byo kwamamaza imyenda y’imbere y’uruganda Calvin Klein, mu gikorwa cyashyizwe ahagaragara ku wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026.
Umuhanzi Social Mula yatangaje ko Sadate wamubereye umujyanama mu muziki hagati ya 2016 na 2017 yagize uruhare rukomeye mu guhindura icyerekezo cya kariyeri ye, kuko ari we wamufashije kuvumbura ko ashoboye kuririmba injyana ya R&B, nyuma y’igihe akora Afrobeat.
Umuhanzikazi Butera Knowless yasusurukije abakunzi b’umuziki bitabiriye igitaramo cya Improper Access cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, abaririmbira indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye, anifuriza isabukuru nziza Tidiara Kabendera mbere yo gusoza umwanya we ku rubyiniro.
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Yago Pon Dat yasabye imbabazi mugenzi we Bruce Melodie, mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko nubwo hagati yabo hashobora kubaho kutumvikana, atifuza ko byahungabanya umubano bafitanye.
Duane ‘Keffe D’ Davis, wakatiwe igifungo cy’imyaka 40 kugeza kuri burundu, yimuriwe muri gereza ya High Desert State Prison nyuma yo guhamwa no kugira uruhare mu rupfu rw’umuraperi Tupac Shakur.
Umunyamideli n’umushabitsi Kim Kardashian yahawe amahirwe yo kwambara urunigi rw’agaciro gakomeye rwigeze gutunga umukinnyi wa filime Elizabeth Taylor, mu gikorwa cyabereye mu bubiko bw’imitako ya Bulgari i Roma mu Butaliyani.
Umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania, Diamond Platnumz, yemeje ko afite indirimbo nshya yakoranye n’Umunyarwanda The Ben, avuga ko izagera hanze vuba cyane. Aya makuru atangajwe mu gihe bombi bageze muri Uganda, aho bitegura kuririmba mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi ya Comedy Store Uganda.
Umuraperi w’Umunyamerika Jay-Z yatangaje ko nta gitutu na gito afite cyo kuzataramira abantu babarirwa muri za miliyoni mu gitaramo cyo kuruhuka hagati y’ibice by’umukino wa nyuma wa shampiyona ya American Football, uzwi nka Super Bowl, uteganyijwe ku wa 14 Gashyantare 2027.
Umuraperi Kivumbi King yatangaje ko agiye gukorera igitaramo gikomeye muri BK Arena, ku wa 27 Ukuboza 2026, yise “The Evolution of Cyacyana”, kizagaruka ku rugendo rwe rw’umuziki n’impinduka zamuranze mu myaka hafi 10 amaze awukora.
Umunyarwenya n’umwanditsi w’amakinamico Diogène Ntarindwa, uzwi nka Atome, azakinira umukino we “Carte d’identité” muri Kigali Convention Centre ku wa 7 Ugushyingo 2026, mbere yo kuwujyana muri Canada na Israel. Yabitangarije mu kiganiro Samedi Détente cya Radio Rwanda cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026.
Umuhanzi Freddy Chiboo yasinyanye amasezerano y’imyaka itanu na kompanyi ya Junior Giti, mu ntambwe nshya ishobora kugira uruhare mu rugendo rwe rwa muzika.
Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown yakatiwe igihano cy’amezi umunani asubitse n’Urukiko rwa Southwark Crown i Londres, mu Bwongereza, nyuma yo kwemera icyaha cy’urugomo no guteza imvururu yakoze mu 2023.
Umuraperikazi w’Umunyamerika Nicki Minaj yavugishije benshi nyuma y’uko abayobozi babiri bo mu Biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, batanze igitekerezo cy’uko yashobora kugirwa Umuvugizi wabyo, nyuma yo gushimagiza Perezida Donald Trump.
Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yakorewe ibirori byo kwitegura kwakira umwana bizwi nka Baby Shower, byahuje inshuti ze n’abo mu muryango, mu gihe we n’umugabo we Michael Tesfay bitegura kwibaruka imfura yabo.
Umuhanzikazi Bwiza Emerance n’umujyanama we mu muziki, Uhujimfura Jean Claude, basezeranye imbere y’amategeko kubana nk’umugore n’umugabo, bashyira akadomo ku makuru yari amaze igihe avugwa ku rukundo rwabo.
Shene ya YouTube ya Yago TV Show ya Nyarwaya Innocent, uzwi nka Yago Pon Dat, yasibwe kuri uru rubuga nyuma yo guhabwa ibihano bitatu bijyanye n’uburenganzira ku bihangano. Uyu muyoboro wari ufite abawukurikira ibihumbi 873 n’amashusho arenga 2.500.
Umuhanzikazi w’inararibonye mu muziki nyarwanda, Nyiranyamibwa Suzanne, wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Ese Mbaze Nde?, Ndavunyisha na Nkumbuye Iwacu, yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, azize uburwayi.
Umuhanzikazi Ayra Starr yanditse amateka mu muziki wa Afurika nyuma yo kuyobora igitaramo cyo hagati y’umukino w’umupira w’amaguru w’Abanyamerika uzwi nka NFL, wahuje Philadelphia Eagles na Jacksonville Jaguars ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026.
Umuhanzikazi w’Umunyamerika Britney Spears yongeye kugarukwaho mu bitangazamakuru by’imyidagaduro nyuma yo gushyira hanze indirimbo “She’ll Never Be Me”, yanditse afatanyije na Justin Timberlake, wahoze ari umukunzi we.
Umuhanzi Bruce Melodie azifatanya n’umuhanzikazi Bwiza mu gitaramo cyo kumurika album ye nshya yise “Home” kizabera i Lusaka muri Zambia ku wa 28 Ugushyingo 2026.
Iradukunda Liliane, wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2018, yateye indi ntambwe mu rukundo rwe na Imfura Kenny nyuma yo kwambikwa impeta, bombi bagaragaza ko umubano wabo ugeze ku rwego rwo kwitegura kurushinga.
Umuraperi Rick Ross yatawe muri yombi mu Mujyi wa Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akurikiranyweho ibyaha bibiri bifitanye isano n’ihohotera ryo mu rugo, birimo gukubita umuntu amuniga.
Bruce Melodie yavuze ko ibyabaye ubwo Diamond Platnumz yari i Kigali bitigeze bishingira ku gusuzugurana, ahubwo ko hari ibyo yanze gukora kubera uburyo byari byateguwe n’igihe yabimenyesherejwe. Yanagaragaje ko akomeje kwagura imikoranire ye n’abahanzi bo ku rwego mpuzamahanga, harimo Yemi Alade.
Umuhanzi Bruce Melodie yavuze ko ibiganiro hagati ye na 1:55 AM bikomeje, ashimangira ko umubano bafitanye na warenze imikoranire isanzwe ukagera ku buvandimwe ndetse nta kigomba kubatandukanya.
Umuhanzikazi Ishimwe Vestine yaciye amarenga ko umugabo yashakanye na we yari asanzwe afite undi muryango n’abana mbere y’uko bombi batangira kubana, ibintu avuga ko atari azi ubwo urukundo rwabo rwatangiraga. Ibi yabigarutseho mu buhamya burebure yise “Inkuru ya Ishimwe”, aho yasubiye ku ntangiriro z’urukundo avuga ko rwaje guhindura byinshi mu buzima bwe.